Igufwa rya Ishango: Inkomoko y’Ubumenyi mu Mibare n’Ubugenge
Waruziko?
Ibimenyetso bya mbere by’imibare n'ubumenyi bw'inyenyeri (astronomy) byaturutse muri Afurika! Igufwa rya Ishango, iri gufwa rya kera cyane ryabonetse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rifite imyaka irenga ibihumbi 20. Iri gufa rifite imirongo yanditseho imibare itandukanye, bikaba bikekwa ko ari kimwe mu bimenyetso bya mbere mu mateka byakoreshejwe mu mibare. Ibi bigaragaza neza ko Afurika yari ifite uruhare mu itangiriro ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ku isi, bishingiye mu muco wacu kuva kera cyane.